MURAKAZA NEZA KURUBUGA RWA PL

Mu izina ry’Abayoboke bose b’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL, tunejejwe no kubakira ku rubuga rwa PL.
Ishyaka PL rimaze kuba ubukombe kuva ryashingwa ku itariki ya 14 Nyakanga 1991.
Ibyo ryagezeho ni byinshi mu rwego rwa politiki, rw’ubukungu n’urw’imibereho myiza.
Ishyaka PL ryashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ariko nyuma y’ibohorwa ry’Igihugu, Abayoboke baryo bafatanije n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu.
Abayoboke ba PL biyemeje kudateshuka ku Mahame Remezo y’Ishyaka ryabo, ariyo: Ukwishyira Ukizana – Ubutabera – Amajyambere.
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL rirasaba Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose muri rusange, gukomera ku byiza Igihugu cyacu kimaze kugeraho mu byerekeye Amahoro, Ubumwe bw’Abanyarwanda, no Gukunda Igihugu.
Mugire amahoro.

MUKABALISA Donatille
Perezida wa PL