ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2017, abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bakoze inama yayobowe na Perezida w’Ishyaka PL, MUKABALISA Donatille.
Atangiza inama, Perezida w’Ishyaka PL yongeye gushimira abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL uko bitwaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bakamamaza kandi bagatora Nyakubahwa KAGAME Paul, anabasaba kugira uruhare mu bikorwa byose bigamije ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) bikubiye mu nkingi eshatu ari zo Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.
Yagaragaje intego ya Guverinoma ku bijyanye n’ubukungu harimo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi butagira n’umwe buheza; ku biyanye n’imibereho myiza, intego ni ukugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye kugirango Abanyarwanda barusheho gutera imbere no kwigira naho ku bijyanye n’imiyoborere, Guverinoma yihaye intego yo gukomeza gusigasira ibyiza dukesha imiyoborere myiza n’ubutabera Igihugu cyacu kimaze kwimakaza kugira ngo birusheho gushyigikira iterambere rirambye kandi rihuriweho n’Abanyarwanda bose.
Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL bagejejweho ikiganiro na Hon. Nyirasafari Espérance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku “Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’uruhare rwa byo mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu” wagaragaje ko uburinganire ari ngombwa kuko mbere na mbere ni uburenganzira n’inshingano kuri buri muntu kandi bukaba inkingi y’iterambere n’imiyoborere myiza, bikanagira uruhare mu gukoresha neza ubukungu dufite. Yanagaragaje ko kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango bireba umugabo n’umugore kandi ko basangiye n’inshingano yo guha abana uburere bwiza no gufatanya kubitaho mubyo bakeneye byose kugirango umuryango urusheho kuba ishingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu/PL gukangurira abo bahagarariye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire kugira ngo iterambere rikomeze kwihuta n’Igihugu cyacu gikomeze gitere mbere.
Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri Muntu/PL basuzumye kandi bemeza raporo y’ibikorwa by’Ishyaka PL (2016 – 2017), raporo y’imikoreshereze y’umutungo (2016 – 2017), banemeza Iteganyabikorwa ry’Ishyaka PL (Action Plan) 2017 – 2018.
Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Ugushyingo 2017.
MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka PL