Nyuma yo gutorerwa umwanya w’Ubudepite tariki ya 3 Nzeri 2018, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Nzeri, Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu /PL yatorewe kongera kuyobora Umutwe w’Abadepite mu gihe cy’imyaka itanu kuva 2018 kugeza 2023.
Aya matora yabaye nyuma yo kurahira kw’Abadepite bose mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Kagame Paul.
Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yamamajwe na Izabiliza Marie Mediatrice ukomoka mu Muryango FPR INKOTANYI amuvuga ibigwi birimo ubuhanga, ubushishozi, kumenya gupanga neza akazi, gukora byinshi mu gihe gito, gukunda abantu no gusabanisha Abadepite n’abakozi asaba Abadepite bose kumutora. Amaze kwemera ko yiyamamarije uyu mwanya, yatowe 100% n’Abadepite bose uko ari 80.
Mu ijambo rye akimara kurahirira kuyobora manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa, yasabye Abanyarwanda gushimira imiyobore ya Perezida Kagame itagira n’umwe iheza.
Yagize ati “Tumushimire uburyo adahwema guharanira ko umugore n’umugabo bagira uburenganzira, amahirwe n’inshinagano bingana n’uruhare rumwe mu miyoborere y’igihugu mu nzego zifatirwamo ibyemezo; none n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ikaba ikomeje kuba ku isonga mu kugira umubare munini w’abagore bafite ubushake n’ubushobozi bwo gufatanya na bagenzi babo b’abagabo kurangiza inshingano dusangiye twese.”
Yashimiye kandi Abadepite bagenzi be bamutoye, ababwira ko bazafatanya kandi ko ubwo bufatanye bugamije guharanira iterambere ry’Igihugu.
Mukabalisa yongeye gutorerwa uyu mwanya, nyuma y’uko manda icyuye igihe, akaba yaragiye ashimwa imikorere n’abantu benshi baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Muri Biro nshya y’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa azungirizwa na Mukabagwiza Edda watorewe gushingwa ibijyanye n’amategeko no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ndetse na Harelimana Musa Fazil watorewe kuyobora ibyerekeye imari n’abakozi.
Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite