You are currently viewing UBUTUMWA BWO KWIFATANYA N’ABANYARWANDA KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

UBUTUMWA BWO KWIFATANYA N’ABANYARWANDA KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryifatanyije n’Abanyarwanda bose, by’umwihariko Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro.

Muri iki gihe cy’icyunamo, turibuka abacu batotejwe, baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi, bakorerwa ubugome bwinshi bw’indengakamere kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abayoboke b’Ishyaka PL by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange turasabwa kwamagana ikibi cyose gihembera urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, tukarwanya  dushize amanga n’uwagikora uwo ari we wese.

Mu gihe abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bikageza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, twe tugomba kuba abanyapolitiki beza bashishikajwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, tukaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Ubutumwa bwo muri iki gihe cy’icyunamo:“Amateka yacu arashaririye ariko duharanire ko atazibagirana na rimwe. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahore mu mitima yacu. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo, tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe abazima, kidutera imbaraga zo  guhora duharanira kubaho no kusa ikivi abagiye badusigiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa bitazigera bizima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”

Ishyaka PL rirasaba Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose, gukomeza gushima ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi, Rigashimira by’umwihariko Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, wari uyoboye izo ngabo zitanze zitizigama ndetse bamwe muri zo bakahasiga ubuzima baharanira kurokora u Rwanda rwari rwaraguye mu maboko y’abicanyi. Turasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari kuko abahagaritse Jenoside bari urubyiruko nka bo.

Ishyaka PL rikomeje gushishikariza Abanyarwanda bose ko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda, duhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo, bakomeje kuyihembera haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Dufatanye tuyamagane n’imbaraga zacu zose, turwanye ivangura, icyiza gitsinde ikibi, ukuri gutsinde ikinyoma, jenoside ntizongere kubaho ukundi.   

Ishyaka PL rirashishikariza buri muyoboke waryo n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gukorera Igihugu cyacu kugira ngo tuzagere ku ntego twiyemeje mu cyerekezo cya 2050.

Ishyaka PL rishyigikiye kandi rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, hashimangirwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”yo soko iduhuza nk’Abanyarwanda twese.

Ishyaka PL rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

“Twibuke twiyubaka”

MUKABALISA DonatillePerezida w’Ishyaka PL

Leave a Reply