Amateka ya PL
Ivuka ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu -PL
Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu,”Parti Libéral – PL” mu magambo ahinnye y’igifaransa, ryashinzwe ku itariki ya 14 Nyakanga 1991.
Imihango y’ishingwa ry’Ishyaka yabereye i Kigali muri Hoteli MERIDIEN, kuri iriya tariki twavuze haruguru , ihuriwemo n’abayoboke barenga magana arindwi na makumyabiri(720).
Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 65 y’Amategeko Shingiro y’Ishyaka yo muri 1991, Komite Nyobozi y’agateganyo yashyizweho uwo munsi yari iteye itya:
- MUGENZI Justin, Perezida
- NDASINGWA Landoald, Visi Perezida wa mbere
- MBONAMPEKA Stanislas, Visi Perezida wa kabiri
- NTAMABYALIRO Agnès, Umunyamabanga mukuru
Mw’Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda Nº 16 yo kuwa 15 Kanama 1991 , ku rupapuro rw’1099, abayoboke 38 bahagarariye abandi, ni bo bashyize umukono wabo ku nyandiko y’Amategeko Shingiro, imbere ya Noteri wa Leta, KABALISA Palatin n’abagabo babiri bo kubihamya, MUKAPEREZIDA Marie Grâce na MUSENGIMANA Gerigori, bombi bakaba bari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera.
Abo 38 ni aba bakurikira :
1. MUGENZI Justin 2. NDASINGWA Landoald 3. MBONAMPEKA Stanislas 4. NTAMABYALIRO Agnès 5. ZILIMWABAGABO Charles 6. BAYIGAMBA Adalbert 7. TURATSINZE Juvénal 8. UWIMANA Espérance 9. HABINEZA Jean de Dieu 10. KAMEYA André 11. MWIZERWA Samuel 12. KAYITARE Vincent 13. MANIRAHARI Déogratias 14. MUNYAMPOTORE Victor 15. GATERA David 16. RUTAGWERA Jean Marie Vianney 17. MUKAMANA Monique 18. UZABAKILIHO Elikan 19. NZABANITA Jean de Dieu |
20. HABIYAREMYE Léonard 21. RWAMAKUBA Pascal 22. NYANDWI Charles 23. NTAWINIGA Denis 24. TWAGIRAYEZU Vianney 25. MUJAWAMARIYA Auréa 26. RENZAHO François-Xavier 27. NYETERA Gaëtan 28. RUTAYISIRE Jean 29. BARERE Anisie 30. BAPFAKURERA Froduald 31. MUKANDERA Jeannette 32. KARANGWA Jean Marie Vianney 33. NSENGIYUMVA Jean Bosco 34. MUNYANGEYO Théogène 35. NKULIKIYE François 36. NGAGI Justin 37. MUKAKIMENYI Josiane 38. KAJUGA J.Wiclif |
Ku itariki ya 24 Nyakanga 1991, nibwo ubuyobozi bw’Ishyaka bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, hasabwa ko PL yandikwa nk’Ishyaka ryemewe mu Rwanda nyuma rigatangazwa mw’Igazeti ya Leta. Ku rupapuro rwa 963 rw’Igazeti ya Leta Nº 16 yo kuwa 15 Kanama 1991 ni ho dusanga Iteka rya Minisitiri Nº27/04.09.01 ryo kuwa 10 Kanama 1991 ryemera iyandikwa ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL
Intego n' Amahame
- Ukwishyira ukizana kwa buri muntu