Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2025, Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu /PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, ari kumwe n’Abagize Biro y’Ishyaka, bagiranye ikiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena y’u Rwanda, muri gahunda yayo yo kugenzura imikorere y’Imitwe ya Politiki, bayigezaho imiterere, imikorere n’imikoranire y’inzego za PL, uko PL yubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu mikorere yayo no mu ishyirwaho ry’inzego;uruhare rwayo mu gufasha Leta kugera ku ntego ihoraho yo gukorera abaturage, nokwigisha abenegihugu gukora politiki ishingiye kuri demokarasi n’indangagaciro zubaka igihugu n’uburyo ikemura imbogamizi ihura na zo hagamijwe kunoza imikorere y’ishyaka no gukomeza gutanga umusanzu mu miyoborere myiza.

Perezida Mukabalisa yagaragaje Abasenateri ko PL ari ishyaka ryubahiriza ibisabwa imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, rikagira inzego zikora neza kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’umudugudu, avuga ko abayobozi b’izo nzego bashyirwaho binyuze mu matora rusange, kandi bakora bubahiriza amategeko n’amahame ya demokarasi n’amategeko shingiro ya PL.
Nyakubahwa Mukabalisa yavuze ko PL yubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, haba mu ishyirwaho ry’inzego, mu mikorere yazo, ndetse no mu bikorwa bya buri munsi, riharanira ko nta Munyarwanda uhezwa cyangwa ngo yimwe amahirwe, kandi rigakangurira buri Munyarwanda gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irindi iryo ari ryo ryose.
Abayobozi ba PL basobanuye kandi uburyo PL igira uruhare rufatika mu gufasha Leta kugera ku ntego yo gukorera abaturage, binyuze mu gutanga ibitekerezo ku igenamigambi, gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gukangurira abaturage kwitabira gahunda nko guhanga imirimo ibyara inyungu, gukora cyane bakiteza imbere kandi bagateza Igihugu imbere Mu mbogamizi abayobozi ba PL bagaragaje harimo kuba ingengo y’Imari Leta igenera imitwe ya Politiki igenda igabanuka bigatuma hari ibikorwa PL idashobora gukora uko bikwiye bityo nko kongerera ubushobozi abayoboke binyuze mu bikorwa bitandukanye, gusa igaragaza ko ifite ingamba zo kubikemura zirimo kwishakamo ubushobozi no gukora ibikorwa biyinjiriza umutungo.
