Amateka ya PL

Ivuka ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu -PL

Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu,”Parti Libéral – PL” mu magambo ahinnye y’igifaransa, ryashinzwe ku itariki ya 14 Nyakanga 1991.

Imihango y’ishingwa ry’Ishyaka yabereye i Kigali muri Hoteli MERIDIEN, kuri iriya tariki twavuze haruguru , ihuriwemo n’abayoboke barenga magana arindwi na makumyabiri(720).

Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 65 y’Amategeko Shingiro y’Ishyaka yo muri 1991, Komite Nyobozi y’agateganyo yashyizweho uwo munsi yari iteye itya:

  • MUGENZI Justin, Perezida
  • NDASINGWA Landoald, Visi Perezida wa mbere
  • MBONAMPEKA Stanislas, Visi Perezida wa kabiri
  • NTAMABYALIRO Agnès, Umunyamabanga mukuru

Mw’Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda Nº 16 yo kuwa 15 Kanama 1991 , ku rupapuro rw’1099, abayoboke 38 bahagarariye abandi, ni bo bashyize umukono wabo ku nyandiko y’Amategeko Shingiro, imbere ya Noteri wa Leta, KABALISA Palatin n’abagabo babiri bo kubihamya, MUKAPEREZIDA Marie Grâce na MUSENGIMANA Gerigori, bombi bakaba bari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera.

Abo 38 ni aba bakurikira :

1. MUGENZI Justin

2. NDASINGWA Landoald

3. MBONAMPEKA Stanislas

4.  NTAMABYALIRO Agnès

5.  ZILIMWABAGABO Charles

6.  BAYIGAMBA Adalbert

7.  TURATSINZE Juvénal

8.  UWIMANA Espérance

9.  HABINEZA Jean de Dieu

10. KAMEYA André

11.  MWIZERWA Samuel

12. KAYITARE Vincent

13. MANIRAHARI Déogratias

14.  MUNYAMPOTORE Victor

15.  GATERA David

16. RUTAGWERA Jean Marie Vianney

17. MUKAMANA Monique

18. UZABAKILIHO Elikan

19. NZABANITA Jean de Dieu

20. HABIYAREMYE Léonard

21.  RWAMAKUBA Pascal

22. NYANDWI Charles

23. NTAWINIGA Denis

24. TWAGIRAYEZU Vianney

25.  MUJAWAMARIYA Auréa

26.  RENZAHO François-Xavier

27.  NYETERA Gaëtan

28.  RUTAYISIRE Jean

29.  BARERE Anisie

30.  BAPFAKURERA Froduald

31.   MUKANDERA Jeannette

32.   KARANGWA Jean Marie Vianney

33.   NSENGIYUMVA Jean Bosco

34.   MUNYANGEYO Théogène

35. NKULIKIYE François

36.  NGAGI Justin

37.  MUKAKIMENYI Josiane

38.  KAJUGA J.Wiclif

Ku itariki ya 24 Nyakanga 1991, nibwo ubuyobozi bw’Ishyaka bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, hasabwa ko PL yandikwa nk’Ishyaka ryemewe mu Rwanda nyuma rigatangazwa mw’Igazeti ya Leta. Ku rupapuro rwa 963 rw’Igazeti ya Leta Nº 16 yo kuwa 15 Kanama 1991 ni ho dusanga Iteka rya Minisitiri Nº27/04.09.01 ryo kuwa 10 Kanama 1991 ryemera iyandikwa ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL

Intego n' Amahame

  • Ukwishyira ukizana kwa buri muntu