ISHYAKA RIHARANIRA UKWISHYIRA UKIZANA
KWA BURI MUNTU - PL
GAHUNDA YA POLITIKI 2010-2017
Gicurasi 2010
Irangashingiro
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu ryashinzwe kuwa 14 Nyakanga 1991, rikaba ryishimira ibimaze kugerwaho n’uruhare ryagize mu nzego za politiki, ubukungu, imibereho myiza n’ubutabera.
Muri iyi myaka 16 ishize, PL imaze mu nzego zinyuranye mu buyobozi bw’igihugu, haba muri politiki no mu Nteko Ishingamategeko, yagize uruhare rukomeye muri izo nzego, mu byemezo byafashwe n’ishyirwa mu bikorwa byabyo.
Nyamara PL ntiyabura kugaragaza ko hakiri byinshi bikenewe kuvugururwa no gukorwa neza kurushaho, hashingiwe ku ntego Ishyaka PL ryihaye arizo : Kwishyira ukizana, Ubutabera, n’Amajyambere.
Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yo mu 1994, kimwe n’indi mitwe ya politiki, Ishyaka PL ryafatanije na FPR Inkotanyi yari imaze gutsinda urugamba rwo guhagarika jenoside, gusana igihugu mu nzego zinyuranye : gusana imitima y’Abanyarwanda bigishwa ubumwe n’ubwiyunge, gukunda igihugu, kubashishikariza kwitabira inkiko Gacaca, imiyoborere myiza no kwitabira ibikorwa by’amajyambere aribyo soko y’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.
<doc2|center