Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Ihuriro rimaze rigiyeho, haganiriwe ku ruhare rw’Imitwe ya politiki n’Ihuriro mu miyoborere y’u Rwanda no kubaka ubwumvikane muri politiki nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri gahunda y’ibiganiro nyunguranabitekerezo bitegurwa n’Ihuriro, tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryateguye inama nyunguranabitekerezo yibanze ku ruhare rw’Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize mu guteza imbere imiyoborere myiza no kubaka ubwumvikane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inama yitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abayobozi mu nzego za Leta, abayobozi b’Imitwe ya politiki, abashakashatsi, urubyiruko, imiryango itegamiye kuri Leta, Urwego rw’abikorera ndetse n’itangazamakuru.
Mu ijambo ry’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana Gisagara Théoneste, yashimiye abitabiriye inama, avuga ko inama yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize mu guteza imbere imiyoborere myiza no kubaka ubwumvikane muri politiki nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko Igihugu cyacu kiyemeje kugendera kuri demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, ariko kandi bishyira imbere ubwumvikane n’ubworoherane. Yasobanuye ko Ihuriro ry’Igihugu Nyungurabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari urwego politiki ruteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda (ingingo ya 59), rikaba rihuza Imitwe ya Politiki kugira ngo ishobore kungurana ibitekerezo, kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Ihuriro rifasha Imitwe ya politiki irigize guhura ku buryo buhoraho bagatanga ibitekerezo byubaka Igihugu, bakaganira no ku bibazo bikiremerereye. Ihuriro kandi ryubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki kugira ngo abayobozi n’abayoboke bayo bakore umwuga wa politiki bazirikana akamaro k’imiyoborere myiza mu buzima bwose bw’Igihugu. Akaba ari muri urwo rwego ryubaka ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore mu mitwe ya politiki irigize.
Inama yatangijwe n’umuvugizi w’Ihuriro, Depite Nizeyimana Pie; wavuze ko inama ifite intego zikurikira:
Gusuzuma uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu miyoborere y’u Rwanda no kongera kubaka Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
Kugaragaza uruhare rw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu kubaka ubwumvikane no guteza imbere ituze muri politiki nyuma y’imyaka 20 rimaze rigiyeho;
Kungurana ibitekerezo ku cyo Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize bikwiye gukora, mu gukomeza kubungabunga ibyagezweho mu miyoborere, guteza imbere indangagaciro y’ibiganiro, ubworoherane, no kubaka ubwumvikane muri politiki.
Yagaragaje ko u Rwanda rwa nyuma y’ubwigenge rwanyuze mu bihe binyuranye byaranzwe ahanini n’ubuyobozi bubi n’amwe mu mashyaka yashyize imbere kwigisha urwango, ivangura n’amacakubiri bikageza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika jenoside no kubora u Rwanda, abanyarwanda bahisemo kugendera ku butegetsi bwa demokarasi y’ubwumvikane. Akaba ari muri urwo rwego hagiye ho Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rihabwa inshingano yo guhuza Imitwe ya Politiki irigize kugira ngo yungurane ibitekerezo, kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu. Yasoje avuga ko bishimira uko Imitwe ya Politiki ikora nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba ishyize imbere ibiganiro bya politiki, ubworoherane, ubwumvikane no gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira y’amahoro kandi ikaba yubahiriza amategeko ku rugero rwa 100% nkuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) giherutse kubigaragaza mu bushakashatsi yakoze mu mwaka wa 2023.
Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bibiri. Ikiganiro cya mbere cyibanze ku “Miyoborere y’u Rwanda mu ruhando rw’Imitwe ya politiki myinshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994: ibyaranze iyo miyoborere, imbogamizi, n’ingamba”, cyatanzwe na Dr. Mushimiyimana Emmanuel, umwalimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda. Muri iki kiganiro, yasobanuye imiyoborere ya politiki icyo ari cyo, Imitwe ya politiki muri demokarasi n’imikorere y’Imitwe ya politiki nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikiganiro cya kabiri cyagarutse ku “Uruhare rw’Ihuriro n’Imitwe ya politiki mu kubaka ubwumvikane n’ituze muri poliriki, n’ingamba zo gukomeza guteza imbere ubworoherane n’umuco w’amahoro” cyatanzwe na Prof. NZEYIMANA Isaïe, umwalimu akaba n’umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda. Muri iki kiganiro, yasobanuye amavu n’amavuko by’Ihuriro, asobanura inshingano z’Ihuriro, ibyo ryagezeho mu myaka 20 rimaze rigiyeho, birimo guteza imbere ibiganiro bya politiki no kubaka ubumwe bw’igihugu, kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki n’abayoboke bayo n’ibindi.
Mu gusoza, Umuvugizi w’Ihuriro, Depite Nizeyimana Pie, yashimiye abitabiriye inama n’ibitekerezo batanze, ashimira cyane abatanze ibiganiro. Yavuze ko hakozwe byinshi mu rugendo rwo kubaka Igihugu, Imitwe ya Politiki yiyemeje gukorera hamwe, ikajya inama, ikaba yumvikana hagamijwe inyungu rusange z’Igihugu. Yakomeje avuga ko aho tugeze mu kubaka Igihugu tubikesha imiyoborere myiza ishyira imbere:
Ubumwe bw’Abanyarwanda,
Imiyoborere yemera kandi igashyigikira ibitekerezo bya politiki binyuranye (Pluralistic ideas) kandi ayo mashyaka akoroherana;
Imiyoborere ishishikariza gukorera Abanyarwanda kandi abantu bakabazwa ibyo bashinzwe (Accountability);
Imiyoborere ishaka imibereho myiza y’Abanyarwanda bose nta guheza (Pro-poor people)
Yavuze ko Ihuriro rizakomeza kongerera ubushobozi imitwe ya politiki no gukomeza kwigisha umubare munini w’urubyiruko kugira bagire ubumenyi buhagije kuri politiki y’Igihugu cyacu. Yasoje abizeza ko Ihuriro rizakomeza kubakira ku ndangagaciro zo kujya inama, gutega amatwi abandi, ubworoherane muri politiki, n’izindi. Ihuriro kandi rizashyira imbaraga mu nyigisho za politiki zihoraho kandi zigera ku byiciro byose guhera muri mu mashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza, ndetse n’abantu bakuru (senior cadres) bagakomeza kwigishwa.