UBUTUMWA BWO KWIFATANYA N’ABANYARWANDA KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994


UBUTUMWA BWO KWIFATANYA N’ABANYARWANDA KWIBUKA
KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryifatanyije n’Abanyarwanda bose, by’umwihariko Abacitse ku icumu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu munsi, Ishyaka PL riribuka by’umwihariko abari abayobozi, abayoboke
baryo n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, rikazirikana ubutwari bagaragaje mu gutanga ibitekerezo byimakaza ubumwe mu Banyarwanda, bakarwanya politiki mbi y’igitugu n’ivangura by’ubutegetsi bwariho.

Aba twibuka none, baratotejwe, baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi, bagiriwe ibi byinshi kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri
Jenoside yakorewe abatutsi, abasigaye ni mbarwa.

Abayoboke b’Ishyaka PL by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange turasabwa kwamagana ikibi cyose dushize amanga, abanyapolitiki tukaba urumuri rw’abaturage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza, kuko abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bigeza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ubutumwa bw’uyu munsi buragira buti “Aya mateka yacu n’ubwo ashaririye ntazigere na rimwe yibagirana, dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahora mu mitima yacu.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe abazima kidutera imbaraga zo gutera intambwe yo kubaho no kusa ikivi abagiye bari baratangiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa rutazigera ruzima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”

Ishyaka PL rirasaba Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi, by’umwihariko Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, wari uyoboye izo ngabo, rigasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari kuko abahagaritse Jenoside bari urubyiruko nkabo, rwaritanze rutizigama ndetse bamwe muri bo bamena amaraso yabo bagamije kurokora u Rwanda.

Ishyaka PL rizakomeza gushishikariza abanyarwanda bose ko ubumwe ariyo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda, duhangana n’abahakana, n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo.

Ishyaka PL rirasaba buri wese guhitamo ubumuntu aho guhitamo ubunyamanswa, urumuri aho guhitamo umwijima, ubutwari aho guhitamo ubugwari, duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ishyaka PL rishyigikiye kandi rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, hashimangirwa gahunda ya «Ndi Umunyarwanda.

Ishyaka PL rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

“Twibuke twiyubaka”

Nyakubahwa MUKABALISA Donatille
Perezida w’Ishyaka P