Ivuka ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu -PL

Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu,”Parti Libéral - PL” mu magambo ahinnye y’igifaransa, ryashinzwe ku itariki ya 14 Nyakanga 1991.
Imihango y’ishingwa ry’Ishyaka yabereye i Kigali muri Hoteli MERIDIEN, kuri iriya tariki twavuze haruguru, ihuriwemo n’abayoboke barenga magana arindwi na makumyabiri (720).
Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 65 y’Amategeko Shingiro y’Ishyaka yo muri 1991, Komite Nyobozi y’agateganyo yashyizweho uwo munsi yari iteye itya:
• MUGENZI Justin, Perezida
• NDASINGWA Landoald, Visi Perezida wa mbere
• MBONAMPEKA Stanislas, Visi Perezida wa kabiri
• NTAMABYALIRO Agnès, Umunyamabanga mukuru

Mw’Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda Nº 16 yo kuwa 15 Kanama 1991 , ku rupapuro rw’1099, abayoboke 38 bahagarariye abandi, ni bo bashyize umukono wabo ku nyandiko y’Amategeko Shingiro, imbere ya Noteri wa Leta, KABALISA Palatin n’abagabo babiri bo kubihamya, MUKAPEREZIDA Marie Grâce na MUSENGIMANA Gerigori, bombi bakaba bari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera.

Abo 38 ni aba bakurikira :
1. MUGENZI Justin
2. NDASINGWA Landoald
3. MBONAMPEKA Stanislas
4. NTAMABYALIRO Agnès
5. ZILIMWABAGABO Charles
6. BAYIGAMBA Adalbert
7. TURATSINZE Juvénal
8. UWIMANA Espérance
9. HABINEZA Jean de Dieu
10. KAMEYA André
11. MWIZERWA Samuel
12. KAYITARE Vincent
13. MANIRAHARI Déogratias
14. MUNYAMPOTORE Victor
15. GATERA David
16. RUTAGWERA Jean Marie Vianney
17. MUKAMANA Monique
18. UZABAKILIHO Elikan
19. NZABANITA Jean de Dieu
20. HABIYAREMYE Léonard
21. RWAMAKUBA Pascal
22. NYANDWI Charles
23. NTAWINIGA Denis
24. TWAGIRAYEZU Vianney
25. MUJAWAMARIYA Auréa
26. RENZAHO François-Xavier
27. NYETERA Gaëtan
28. RUTAYISIRE Jean
29. BARERE Anisie
30. BAPFAKURERA Froduald
31. MUKANDERA Jeannette
32. KARANGWA Jean Marie Vianney
33. NSENGIYUMVA Jean Bosco
34. MUNYANGEYO Théogène
35. NKULIKIYE François
36. NGAGI Justin
37. MUKAKIMENYI Josiane
38. KAJUGA J.Wiclif
Ku itariki ya 24 Nyakanga 1991, nibwo ubuyobozi bw’Ishyaka bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, hasabwa ko PL yandikwa nk’Ishyaka ryemewe mu Rwanda nyuma rigatangazwa mw’Igazeti ya Leta. Ku rupapuro rwa 963 rw’Igazeti ya Leta Nº 16 yo kuwa 15 Kanama 1991 ni ho dusanga Iteka rya Minisitiri Nº27/04.09.01 ryo kuwa 10 Kanama 1991 ryemera iyandikwa ry’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL).